UTUNTU N’UTUNDI: MURI SENGAPORO Y’AFURIKA HAVUMBUTSE IGISHORO CY’UBUNDI BWOKO.

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, FPR-Inkotanyi yatangiye gukwirakwiza igihuha cyiswe Vision 2020 ndetse kiza kubyara ikindi gihuha cyitwa Vision 2020 Umurenge Project (VUP), byombi byavugaga ko mu myaka 20 iri imbere, u Rwanda rwari kugera mu mwaka wa 2020 rwabaye Singapour y’Afurika. Gusa iki cyizere nticyatinze kuraza amasinde, kuko byageze mu 2018 nta ntego n’imwe iragerwaho, ahubwo abaturage bararushijeho gukena no gutindahara.

Muri kwa gusisibiranya kwa FPR, yashatse gukubita ibipfuko mu maso y’abanyarwanda, ibabeshya ko ibazaniye ikindi cyuka cyitwa Vision 2050, ngo kizaba kigizwe n’ibyiciro bibiri by’imyaka 15, ni ukuvuga icyiciro cya mbere cyo kuva 2020-2035 n’icya kabiri cya 2035-2050.

Nyamara kubera ko imibereho y’umuturage yarushijeho kuba mibi, bitewe na gahunda za FPR zigamije gukenesha abaturage, maze agatsiko gato k’abambari ba FPR kagakomeza kwigwizaho umutungo w’igihugu, gasahurira ku ma konti afunguye mu Rwanda no mu mahanga, maze ingaruka ku muturage ziba mbi bikomeye.

Mu rwego rwo guhangana n’uku gupyinagazwa, abaturage bakorerwa na FPR, hagiye habaho gushaka kwicira inzira, abaturage bakihangira uturimo duciritse nko gucururiza ku mihanda, ibyo Leta yarwanyije yivuye inyuma ibyita ubuzunguzayi, ndetse igera aho ica caguwa kandi yari itunze umubare munini w’abaturage. Ababuze epfo na ruguru bishoye mu ngeso mbi nk’ubujura no kwicuruza, byiganje cyane cyane mu rubyiruko, ariko nta kindi byakemuye uretse kuzuza ibigo by’inzererezi byandagaye hirya no hino mu gihugu, byanageze aho bihinduka intwaro yo gupyinagaza abaturage, kuko Leta idashobora gusobanura uburyo umuntu ufite uko abayeho, afite imitungo ndetse n’imodoka, akagira umugore n’abana, ariko ukumva ngo yafungiwe mu nzererezi, nta kindi kigamijwe uretse munyangire na munyumvishirize, zokamye agatsiko ka FPR.

Muri iyi minsi ya vuba, hamaze kwaduka igishoro cy’ubundi bwoko, aho abagore bambara nabi, bagakodesha abana, bakajya kuzenguruka imihanda, basabiriza, ba bana bagafasha mu gutera impuhwe abafite umutima wo gufasha mwene aba bababaye, ubundi batajyaga gufasha babasanze uko baba babayeho mu buzima busanzwe. Ibi rero bigenda bifata indi ntera, bikanaca intege abafite umutima wo gufasha no gutabara kuko baba batazi mu by’ukuri ukwiriye gufashwa n’utabikwiriye.  Ariko usibye n’ibyo muri iyi minsi Abanyarwanda bose baracyennye nta wukeneye ibyo gufasha.

Ibi biraba abana bakangirika Leta irebera, nyamara ingaruka zizaba mbi cyane, kuko uyu mwana wakuze akodeshwa ngo ajyanwe kwifashishwa mu gusabiriza, nta rindi somo ry’ubuzima ashobora gufata, uretse gutera impuhwe, no kutagira ubushake bwo gukora.

Inkuru yo ku wa 18/05/2022, dukesha umuzindaro wa Kagame  Igihe.com, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya Kigali, yahawe umutwe ugira uti: «Kigali: Bakodesha abana bifashisha basabiriza», yavugaga ko iyo utembereye, cyane cyane rwagati mu Mujyi wa Kigali, hagaragara abagore, barimo n’abafite ubumuga, badukanye ingeso yo gusabisha abana baba bakodesheje kugira ngo bagirirwe impuhwe n’ababonye bose.

Bamwe muri aba bagore biyemerera ko hari igihe biba ngombwa ko bitwaza abana bari gusabiriza ndetse hari n’ubwo bibasaba kubakodesha kugira ngo badataha amaramasa. Bemeza ko umwana umwe bamukodesha amafaranga ari hagati ya 1000 Frw na 2000 Frw. Bavuze ko nk’iyo umubyeyi yagukodesheje abana babiri utaha ukamwishyura agera kuri 3000 Frw, yaba nyir’umwana na nyir’ukumukodesha bakabona ibibatunga.

Umwe muri bo yagize ati: “Umuntu abikora kugira ngo adataha nta kintu acyuye bikaba ngombwa ko ushobora gutira umuturanyi umwana we kubera ko noneho nawe uba ufite uwawe bituma byibura umukire usabye akugirira impuhwe, akagira icyo agusigira».

Yongeyeho ko ibi byose babiterwa n’imibereho mibi babamo kuko nta muntu wajya gusabiriza afite ubushobozi. Iyi rero niyo Singapour y’Afurika twabwiwe kandi twijejwe, aho umubyeyi yemera gukodesha umwana, akamugendana hamwe n’uwe, yerekana ko yagwiririwe no kubyara impanga cyangwa indahekana, zikaba zigiye kumupfira mu maso, akabona kugira icyo ahabwa, akakigabana na ba nyir’umwana, imiryango ibiri ikabona amaramuko.

Umwe mu bagore basabiriza witwa Uwamahoro Christine, utuye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, yemeza ko hari ubwo akodesha abana akabifashisha mu gusabiriza.

Avuga ko yimuwe aho yari atuye, Leta ihita amanegeka, imutuza mu Kagari ka Karama, ahitwa Norvège, yisanga mu nzu y’icyumba kimwe, umugabo ahita amutana abana, abana bakuru nabo binjira mu “ba-marines” (mayibobo), abuze uko abigenza, yiyemeza gufata abana be babiri bato, akabakodesherezaho abandi babiri, bamara kuba bane akabajyana kwicara hafi ya Gare ya Nyabugogo, agasabiriza, abagiraneza babona indahekana enye zirushanwa amezi, bakamugirira impuhwe bakamuha amafaranga cyangwa ibyo kurya n’ibyo kunywa baba bashigaje.

Uwamahoro yagize ati: «Wenda sinakubwira ngo mbikora buri gihe, ariko hari ubwo mbikora, nataha nkagira icyo mpa ababyeyi babo kuko bo baba basigaye mu rugo, ari njye watwaye abana babo mu mujyi».

Yakomeje avuga ko iyo agiye gukodesha abana, areba abari mu kigero kimwe ku buryo ubibajijeho amubwira ko ari impanga. Ati: «Nyine hari ushobora kukubaza ngo ko wabyaye indahekana gute uzi ko utishoboye, ukamubwira ko ari impanga kandi umugabo yagutaye bitewe n’uko uba witwaje abana bari mu kigero kimwe».

Yongeyeho ko iyo afite abana bane ashobora gutahana amafaranga ari hagati ya 4000 Frw na 5000 Frw ku munsi, byibura agasigarana 3000 Frw, iyo amaze kugira icyo aha ababa babamutije. Iki kimaze kuba igishoro gikomeye kuko umuryango ufite abana bato ubakodesha. Iyi rero niyo Singapour y’Afurika FPR yazaniye Abanyarwanda muri iyi myaka 28 ishize iri ku butegetsi mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko koko hari abagore bakodesha abana, bakabifashisha basabiriza, ariko ashimangira ko badaturuka muri aka gace ayobora. Yagize ati: «Ni byo barahari tujya tubafata tukabasubiza aho bakomoka ariko hashira iminsi bakagaruka, gusa muri abo bose nta n’umwe uturuka mu Murenge wa Nyarugenge».

Nk’aho Gitifu Murekatete yakemeye ko FPR yamutumye yapfunyikiye ikibiribiri abaturage, arirenga ararahira avuga ko iki kibazo kitarangwa mu Murenge we. Niba se nta mugore usabiriza aturutse mu Murenge we, bivuze ko abava ahandi bakaza kuwusabirizamo atari Abanyarwanda babeshywe Singapour y’Afurika? Nyamara ikibabaje kurusha ibindi ni uko aho kugira ngo FPR ikemuye ikibazo nyiri izina, ahubwo yashyizeho amategeko ahana abasabirizi. Ubu mu Rwanda rwa FPR, gusabiriza ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ingingo ya 690 y’Itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu”. Ngiyo Singapour y’Afurika igizwe ahanini n’abatujwe ahitwa Norvège muri Kigali!

Ku rundi ruhande, indi nkuru na none dukesha Igihe.com yo ku wa 18/05/2022, ivuga ukuntu mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko ku Badeyi, hari abihangiye umurimo wo gucuruza lisansi na mazutu, biba byibwe mu zindi modoka, bakabigurisha ku mafaranga make, ugereranyije n’uko bigurishwa kuri station.

Iri soko rero rihoraho amakimbirane kuko hari abamara kugura ibyibwe bagasanga bahawe amazi, bakagaruka baje kurwana, nk’uko byemezwa na Habiyambere Juvénal ndetse na Byiringiro Eugène bahaturiye. Umushoferi witwa Kabayiza Olivier, we avuga ko hari n’igihe abagurisha izi lisansi bashyiramo amazi, bigateza umutekano muke, abantu bakarwana, bakaremana inguma, bose babikoze bagamije gushaka imibereho bimwe na FPR idahwema kubakenesha no kubaheza mu butindi, bigatuma bandavura kandi bari bitunze.

Ni akaga gakomeye abaturage bisanzemo bagashyizwemo na Leta, nyamara icyizere kigahera mu kirere. Iyi rero niyo Singapour y’Afurika twabwiwe kuva mu myaka ya 2000.

FPR, WABESHYE ABANYARWANDA SINGAPOUR, BAKENA KURUSHAHO, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Uwamwezi Cecile