UWAHOZE ARI UMUJYANAMA WA PAUL KAGAME ARAMUGIRA INAMA YO GUSUBIKA CHOGM2020

Dr David Himbara wahoze ari umujyana wa Perezida Paul Kagame aramugira inama yo gusubika imirimo y’inama y’abakuru b’ibihugu bivuga cyangwa bikoresha ururimi rw’icyongereza, inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu 2020.

Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwe, Dr David Himbara aributsa Paul Kagame ko icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi kitarebeye izuba abayobozi b’ibihangange mu muryango wa Commonwealth barimo Igikomangoma Charles, umuhungu w’Umwamikazi Elisabeth II, akaba ari nawe ukurikira mu rutonde rw’abamusimbura aramutse atanze, hakaba kandi na Boris Johnson Ministre w’Intebe w’icyo gihugu ndetse na Matt Hancock  , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima.

David Himbara akomeza yibutsa Paul Kagame ko umufasha wa Justin Trudeau, Sophie Gregoire Trudeau nawe yafashwe na COVID19. Ndetse ko na Bwana Peter Dutton Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihugu cya Australia nawe yafashwe n’indwara yo Coronavirus.

David Himbara asoza inyandiko ye abwira Paul Kagame ko yakwigira inama yo gusubika inama ya CHOGM 2020 aho gutegereza ko amenyeshwa ko itakibaye.

Aka ya mpyisi yatamiye inyama ishyushye ikayotsa amatama iti “Mire Mire agashushye?? Cyangwa Nshire Nshire akaryoshye??” tukaba dutegerezanyije amatsiko niba Paul Kagame utajya agirwa inama azumvira uwari umujyanama we agashyira mu bikorwa inama y’ubuntu yamuhaye.

Mu gusoza iyi nkuru tukaba twanabagezaho ingingo enye Dr David Himbara yerekanye mu yindi nyandiko ye yerekana uko icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe ubuzima Paul Kagame yari amenyereye.

  1. David Himbara wakoranye bya hafi na Paul Kagame, yemeza ko ngo Kagame anywa amazi ya Voss Water akorerwa mu gihugu cya Norvege. Ubu ayo mazi akaba atari kubona uko amugeraho kubera inzira z’indege mu kirere zahagaze. Reka twizere ko azanywa amazi ya WASAC ahora abeshyeshya abanyarwanda.
  • David Himbara yongera kwibutsa kandi ko Paul Kagame yari yarimenyereje kwitabira inama mpuzamahanga byibura enye buri kwezi hanze y’u Rwanda. None COVID19 ikaba iri kumwigisha kuba mu rugo.
  • Mu ngingo ya gatatu David Himbara yongera kwibutsa ko ubu Paul Kagame atabona uko yongera kwigomeka ashaka urwitwazo rwo gufunga imipaka n’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuko kubera indwara ya Coronovirus imipaka y’ibyo bihugu ifunzwe.
  • David Himbara asoza yemeza ko Paul Kagame atazongera koroherwa no kubona abayobozi atuka ashinja kutubahiriza inshingano kuko kubera COVID19 atakibabona mu nama y’abaminisitiri.

Ibyo rero bikaba ari ibyo twabakuriye mu nyandiko za Dr David Himbara avuga kuri Kagame na Coronavirus.

N’ubwo iki cyorezo gihangayikishije isi, nta wabura kuvuga ko aho kigeze kimaze guha isomo abategetsi b’abanyagitugu nka Paul Kagame. Kandi amakuru arimo aravugwa n’abanyarwanda benshi ni uko bishoboka ko Kagame yaba atari mu Rwanda, nubwo nta cyimenyetso kibyerekana kizewe kiraboneka.

Kayinamura Lambert