Nyuma yaho Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse kuvuga ko nk’uwakurikiranye urubanza rwa Rusesabagina Paul asanga ari rumwe mu zaciye mu mucyo kandi zubahirije amategeko mpuzamahanga Senateri Evode Uwizeyimana, uherutse kongera kugabirwa umwanya, yagaragaye avuga ko kuba Rusesabagina Paul ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda bisa n’impuhwe yagiriwe kuko bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho, iyo biza kuba ahandi atari ko byari kugenda ko ahandi « ahandi ibyihebe barabyahuranya » ibyo akaba yarabivuze ku i iatiki ya 01 Kanama 2021.
Ubanza gukorera FPR bisaba impamyabumenyi yo kubika ubwenge mu gifu, kuko na Johnston Busingye akomeje kuvodavoda kuko nawe ubwe yatamajwe na Al Jazeera avuga ukuntu bashimuse Rusesabagina, ariwe wagarutse kuvuga ko rwaciye mu mucyo, mu gihe bamwimye uburenganzira bwo kunganirwa n’aba avocats yihitiyemo! Paul Rusesabagina wagize ubwenge bwo kwikura mu rubanza ubushinjacyaha buherutse kumusabira igifungo cya burundu, ndetse ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano. Biteganyijwe ko urubanza rwe n’abandi 20 bareganwa ruzasomwa ku wa 20 Kanama 2021.
Evode Uwizeyimana yabivugiye mu kiganiro cyari cyatumiwemo ingaruzwamuheto za FPR, bakora icyo bise “gusesengura impamvu hari abantu bakomeje gusaba ko Rusesabagina arekurwa n’icyo babishingiraho”. Twibutse ko One Nation Radio ariyo iherutse kugaragaraho umuvugizi wa Leta ya Kigali witwa Ingabire Marie Immaculée, aho yakoraga vidéo conference, yicaye iwe muri salon, atumira itabi kuburyo salon ye yari yuzuyemo imyotsi, umuntu akibaza urugero uyu mubyeyi aha abana be mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’ibiyobyabwenge.
Iki kiganiro kandi cyari cyatumiwemo abandi bantu barimo uwiyita umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana, wanditse inkuru aho yavuze ko yifuzaga guhekenya Idamange nizindi nkuru nyinshi zuzuyemo ubushinyaguzi. Hari hatumiwemo na none Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas. Iri shyirahamwe naryo wibaza icyo rimaze kikayobera kuko rikorera mu mugongo wa FPR.
Abajijwe niba kuba Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba n’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kuririrwaho na bamwe mu bamushyigikiye bagasaba ko arekurwa, Senateri Uwizeyimana yavuze ko bidashoboka kandi ko hari n’igihe aba yumva ababisaba biganirira. Uyu mugabo rero wimuriye ubwenge mu gifu ashobora kuba yibagirwa vuba cyane, kuko ugereranyije ibyo Rusesabagina ashinjwa n’ibyo iyi ngaruzwamuheto yavugiraga kuri BBC n’Ijwi ry’Amerika, wasanga ari we mubi cyane, nyamara yaraje yakirizwa V8!!!
Ati “Njye ngira ngo niba hari n’ababivuga ni ukwiganirira ariko, nagira ngo wenda mvuge ikintu kimwe kijyanye n’uko igikuru muri ibi ari uko hari umuntu ukurikiranywe, kuvuga ngo afite ubwenegihugu runaka cyangwa ngo ni Umunyamerika cyangwa si we nubwo haza umuntu udafite icyo ahuriyeho n’u Rwanda mu buryo bw’ubwenegihugu cyangwa se nashake abe ari muri Hongrie agabe ibitero ku Rwanda, u Rwanda rufite uko rwamufata n’uko rwakemura icyo kibazo.”
Iyo wumvise aya magambo wibaza niba ari wa Evode wabwiye Ijwi ry’Amerika ko “u Rwanda ari igihugu kiyobowe n’agatsiko k’amabandi, kafashe ubutegetsi gakoresheje imbunda”, bikakuyobera. Abatera urwenya ibyo avuga uyu munsi babyita «kuvodavoda»
Yakomeje avuga ko kuba Rusesabagina yaba Umunyamerika cyangwa imfubyi mbiligi nk’uko yabyivugiye ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera bitamuha ubudahangarwa. Ati “Ku buryo rero kuba Rusesabagina yaba Umubiligi cyangwa akaba Umunyamerika cyangwa kuba imfumbyi mbiligi nk’uko abivuga ibyo nta budahangarwa bimuha icyo nicyo abantu bakwiye kuba bumva. Nta budahangarwa na buke bimuha.” Ese uyu mugabo igihe yahirikaga umugore utwite wikorera akazi ko gucunga umutekano, we yari afite ubuhe budahangarwa? Ko Shebuja Kagame yahise amwirukana muri Minisiteri y’Ubutabera, ubu ntiyica agakiza muri Sena y’u Rwanda? Genda Rwanda warakubititse!!!
Mu kwishongora kwinshi, iyi nkomamashyi yagize iti “Icyo abantu bareba ni ibyaha yakoreye ku butaka bw’u Rwanda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi byaguyemo abaturage b’u Rwanda, u Rwanda rero nk’igihugu, mpereye kuri Leta ifite inshingano na Perezida wa Repubulika n’inzego z’umutekano, inshingano Itegeko Nshinga ribaha ni ukurinda ubusugire bw’Igihugu no kurinda umutekano w’abaturage no kurinda ibintu byabo”. Uyu ko asanzwe avuga ko ari umunyamategeko, ni iyihe Kaminuza yigiyemo gusimbura urukiko? Ubuse tuvuge ko atazi icyo ari cyo «présomption d’innocence»? Uretse kwirengagiza se ayobewe ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa byahimbwe mu gihe gito, nyamara mbere yarazaga i Kigali akakirwa nk’umwami? Kuba se Kagame adakunda abandi Banyarwanda bahabwa imidari n’amahanga arabiyobewe? Ubu Evode yibagiwe ko yaherekeje Kagame muri Burkina Faso agiye kwakira igikombe cyatsindiwe n’umwanditsi wa film w’umunyarwanda? Nyamara ibi byose akabyirengagiza, agakomeza “kuvodavoda” imbere y’abanyamakuru yigeze kwita imihirimbiri, nyamara ntihagire ubimukurikiranaho! Ubu se yumva nabo barabyibagiwe kandi yarabibitiye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko?
Ingaruzwamuheto Uwizeyimana yavuze ko bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina yakoze akanatangaza ko ashoje intambara mu Rwanda, kugezwa imbere y’urukiko ari impuhwe yagiriwe. Ati “Kuba uyu munsi ari mu rubanza njye ngira ngo habaye no kugira impuhwe ni ko nabivuga, ahandi ibyihebe barabyahuranya nta muntu ubijyana mu rukiko, kuko iyo umuntu yigize umurwanyi ntabwo aba ari kuvuga ngo ndashaka ubutabera, ntabwo uwo muntu umwanya we ari mu rukiko. Ntabwo Abanyamerika bananiwe kuzana Bin Laden mu rukiko, hari n’ikindi cyihebe bahuranyije ejo bundi, nta muntu bagomba ibisobanuro. Umutekano w’igihugu urawurinda mu nzira zose zishoboka.” Ubu se hatabaye kwirengagiza izi Nkotanyi avugira iyo zitera mu 1990 ziziko uzafatwa azahuranywa, zari kwirirwa zitera? Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko Evode yahuye n’Inzirabwenge ubwe ahita abwimurira mu gifu.
Yakomeje avuga ko mu ntangiriro byagaragaraga ko ikibazo cya Rusesabagina kijyanye n’umutekano w’igihugu. Ati “Ikibazo rero cya Rusesabagina njye uko nakibonaga ku itangiriro cyari ikibazo kijyanye n’umutekano w’igihugu, cyari ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, ku Isi yose rero ibihugu bifite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage, umutekano w’ibintu byabo n’umutekano w’imbibi z’Igihugu”. Ese kwitiranya igihugu na Kagame bizarangira ryari?
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda aregwa byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi hari benshi barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kumvikana basaba ko yarekurwa ngo kuko batizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye, nubwo Leta y’u Rwanda yabiteye utwatsi.
Mu kwanzura abasesenguzi babona izi mvugo z’izi ngirwabayobozi, umwe ati “ni impuhwe”, undi ati “urubanza rwaciwe mu mucyo”. Basanga nta kindi kibiri ibiri inyuma uretse kumarira ku icumu buri wese ugerageje guhaguruka akavuga amabi FPR ikora. Abasesenguzi basanga na none nta gitangaza kuba zino ngaruzwamuheto zivuga ibyo zategetswe kuvuga, niwa muco wa mpemuke ndamuke mu gihe FPR ikibakeneye, umunsi zaharurutswe uko bizazigendekera birazwi. FPR uko ikora birazwi, izabanza inyunyuze izi ngaruzwamuheto nizimara gushiramo uburyohe, itakizikeneye, izicira nka shikarete cyangwa ibikatsi by’igisheke. Ese uku gukina ku mubyimba abari mu kaga gukorwa na FPR n’ingaruzwamuheto zayo yagize inkomamashyi bizarangira ryari? Imana y’u Rwanda irurebe!!!
Umwanditsi wa Ndabaga TV