VICTOIRE INGABIRE : UBUSHAKE BWA POLITIKI NO KUBAHA ITEGEKO NIBYO BIZAZAHURA U RWANDA.

Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uy’uyu wa 14 Gicurasi 2020, Karasira Uzaramba, umuhanzi akaba numwe mu basesengura ibibazo n’imibereho y’Abanyarwanda atitaye kuri Cishwa aha yasuye Madamu Ingabire Victoire, umuyobozi wa DALFA UMULINZI aho baganiriye cyane kuri bimwe mu byazahura Imibanire y’Abanyarwanda, iterambere ry’igihugu n’isura yarwo mu mahanga binyuze mu mbaraga z’abana b’u Rwanda Cyane cyane urubyiruko rwari rukiri abana bato 1994.

Mu Kiganiro cyamaze hafi iminota 58 buri wese yunganira undi uko abona u Rwanda rwava mu icuraburindi rwashyizwemo na FPR rukabona urumuri, rukamurikira abarutuye, Akarere rubarizwamo ndetse n’isi Madamu Victoire Ingabire yahamije ko Leta ya FPR ikwiye gusubiza agatima impembero ikareka gusenya imbaraga z’igihugu z’ibanze, arizo banyarwanda, yereka bamwe ko bari kwibere, ko abandi ari abanzi cyangwa ibigarasha. Izo nyito zihisha inyuma umugambi mubisha wo gutatanya imbaraga z’abanyarwanda baba mu mahanga ihora yikanga ko bashaka kuyivana k’ubutegetsi, ahubwo iyo Iyo Leta iyobowe na Kagame igomba gukora iyo bwabaga ikarundanya izo mbaraga zikubiye mu bumenyi bitandukanye n’amikoro.

Bwana Aimable Karasira na Madame Victoire Ingabire. Ufashe abana icumi biga mu kuburamwaka, ntiwabura n’abatatu batakumva ibintu kimwe. Kuki mu Rwanda kutabona cyangwa kutumva ibintu kimwe biviramo bamwe kwitwa abanzi ?

Yongeyeho ko ariko Ishyaka rya FPR inkotanyi ryanze rikunze rigomba kuzibukira, aho kugira ubutegetsi inkoro ya dede inyweramo dede wenyine rigashyira imbere ubushake bwa politiki no kubahiriza amategeko aho yatanze urugero rw’ishayaka rye rigiye kumara umwaka ritarandikwa kandi nta cyangombwa nta kimwe abura ahubwo aho akomanze hose bamwohereza ibukuru.

Akomoza kandi kuri Diaspora we na Karasira Uzaramba bemeranyijwe ko ari banyarwanda bose  baba hanze y’u Rwanda, berekanye kandi uruhare rukomeye rwa Diaspora mu iterambere ry’ibihugu birimo Israel, Maroc na Ethiopia aho ubutegetsi butashyize imbere  gushaka abayoboke Bubiba amacakurubiri mubo bwa kabaye bureberera. Mu gihe Leta ya FPR iri mu ntambara yo gusiga icyasha cya Jenoside bamwe mu rubyiruko babarizwa hagati y’imyaka 25 na 50 bakomeje kugaragaza inyota y’impinduka bifuriza urwababyaye kandi bafite  u Rwanda  k’umutima n’inyota yo kurwubaka bo barahamya ko FPR yabishaka itabishaka ntakizabakoma imbere kuko bazi neza ko aribo musemburo w’impinduka nziza n’iterambere yamye ibeshya abanyarwanda kuva 1994 yafata ubutegetsi, icyerecyezo 2020 cyapfutse n’icya 2050 gipfiriye mu iterura.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ati “nta mwanzi w’ u Rwanda ubaho”, Diaspora bashora amafaranga muri za Malawi, Mozambique kubera kwitwa abanzi b’u Rwanda, Ibigarasha…Izo ni imbaraga u Rwanda ruba ruhombye!

Kubirebana n’abategetsi na Leta ya FPR uretse kuba bakomoje kuri bamwe mu ntiti zahisemo gusimbuza igihugu igifu zigira uruhare mugukora raporo z’itekinika, Madame Ingabire Victoire Umuhuza yabibukije ko ibipfa aribo babyica abasa kubikosora aho kwirirwa batobanga igihugu ndetse banagaraguza agati abaturage.

Uy’umubyeyi utaripfana yashoje kandi yishimira ko ikoranabuhanga rikomeje kuba umusanzu mwiza w’impinduka haba mu gihugu no hanze yacyo, ibi bikaba bikomeje gutuma urubyiruko rutagira ingano rusobanukirwa ubutegetsi bwa FPR inkotanyi n’imico mitindi yabwo.

Ijisho ry’abaryankuna rya kuricyiranye iki Kiganiro rirashimira aba bombi, riremeranwa n’ibitekerezo byiza batanze muri iki Kiganiro cyuje zimwe mu nzira zizazahura igihugu binyuze mu mpindura matwara Gacanzigo.Ese Kagame iyo abona abanyarwanda nk’aba n’abandi batari bacye bafite imitekerereze nk’iyi ya Kiryankuna arasinzira ?

Abo adashaka kumva no kubona mu maso, aribo rubyiruko rutaripfana, ko akomeje kwibutswa ko aribo buye rikomeza imfuruka !!Kagame n’ubutegetsi bwe buri kugacuri aho bukera bazagenda Amara masa.

Twese hamwe nta wwusigaye dukomeze dufatane urunana mu mpinduramatwara Gacanzigo mu gutanga  bitekererezo byubaka no mu bikorwa.

Ikiganiro cyose mwagisanga aha :

Byamukama Christian