VICTOIRE INGABIRE YATANGAJE AMASHIRAKINYOMA KURI POLITIKI YE NO KU ISEZERA RYE MURI FDU INKINGI





Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri iki gicamutsi cyo kuwa gatandatu taliki ya 18 Nyakanga 2020 ,mu kiganiro yagiranye n’umubavu Tv Madamu Ingabire Victoire, umuyobozi wa DALFA UMURINZI,  yashimangiye ko icyamuvanye muri FDU Inkingi Atari ukwicyiza ibirego by’imitwe Leta ya FPR yita iyiterabwoba n’ubwicanyi ahubwo ar’uko afunguwe yasanze FDU INKINGI yarahinduye bimwe m’ uburyo bw’imikorere bari baremeranijwe ho birimo gukorera politiki n’imiyoborere by’ishyaka mu gihugu. Akomoza kuri Politiki ye akorera muri DALFA UMURINZI yavuze ko igamije gutanga umusanzu mu miyoberere n’iterambere ry’igihugu, ko  itagamije umugambi mubi wo gusenya no gukwirakwiza urwango mubanyarwanda nk’uko mu minsi yashize ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya FPR birimo Igihe,Newtimes na TV250 byabitangaje.

Abajijwe kwiyandikwa ry’ishyaka rye yasubije ko muri iki gihe bakiyubaka nka DALFA UMURINZI kandi bategereje ko FPR izazibukira ikabafungurira amarembo.

Madamu Victoire Ingabire utaripfana yakomoje kuri politiki y’ubukungu ya Leta ya FPR aho yifashishije urugero rwabavanwa mu muhanda bagahabwa amahugurwa bayasoza bagahabwa ibikoresho n’akazi ko kubikoresha bidateye kabiri bakabigurisha kubera inzara ,ibintu we abona nk’ikosa ry’isubiramo Leta ya FPR ihora ikora yibwira ko iri kuremera urubyiruko ntibigire aho bigera nyamara Leta ishoye mu mashyirahamwe mato mato igafasha urubyiruko mu kwihangira imirimo byazahura ubukungu bw’igihugu.

Akomeza kandi ashimira abamubaye hafi, yashimangiye ko igikorwa cyo guhindura ubutumwa bukubiye mu nyandiko ye aherutse gushyira ahagaragara yise “urugendo rwe muri politiki” mu ndimi zitandukanye zigera kuri esheshatu ari ikimenyetso cyiza cy’uko abanyarwanda bahuje imbaraga bakubaka u Rwanda rw’indashyikirwa aho guhora bacagagurana. Ntiyabuze kandi kunenga ba bwoba baba mu mahanga yakure ,bumva igikomye cyose bakumva ko FPR ibagezeho,aho kuri we yumva ari imitekerereze idahwitse kandi ikomeza kudindiza imitekereze y’Abanyarwanda ku mpinduka zinza z’imitekegekere y’igihugu cyabo.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ibuye abubatse banze n’iryo rikomeza imfuruka, kandi uwuzaheka ntu mwicisha urume Madamu Victoire Ingabire akomeje kugaragaza urugero rwiza rwo gutinyura Abanyarwanda mu gukora politiki bemye ku maguru yabo no kurazwa ishinga n’iterambere rirambye ry’igihugu cy’ejo hazaza.

Ikiganiro cyirambuye mwagisanga hano :

Byamukama Christian.