Uwo ni Bwana NIZEYIMANA Yazid washimuswe kuwa 30 Nyakanga 2019 ahagana mu ma saa munani z’amanywa n’abapolisi b’u Rwanda bari no mu mpuzangano zabo. Uyu mugabo wakoraga muri RTUC (Rwanda Tourism University College) akaba n’ umwe mu bashinze umuryango “DARUL QURAN Rwanda”, ibyumweru bibaye 2 yaba abo mu muryango we, inshuti ze n’abo bakoranaga ntawe umuca iryera!
Nizeyimana Yasin yabonye akazi muri RTUC nyuma yaho umuryango wa FPR inkotanyi uguriye iyo kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo. Abasanzwe bamuzi bavuga ko uwo mugabo ari umuhanga kandi ko agira n’ubushishozi cyane.
Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rikesha umwe mu nkoramutima ze, aratubwira ko Yazid yatangiye kugira ibibazo nyuma y’aho bamwe mubo bakorana batangiriye kumugiraho ikibazo kubera inama zabo zitandukanye yari amaze kwitabira kandi zikaba zaravugirwagamo amabanga, imikoerere n’imitekerereze bya gihezanguni, byubakiye ku ngengabitekerezo y’irondakoko ya FPR-Inkotanyi, yo gushyira imbere ubwoko bumwe ! Umwe muri bo yababwiye ko bashobora kuba bari kumwe n’uri mu Bajiji atari Umujiji!
Mumikoranire na bagenzi be yashidutse bamwe batangiye kumugiraho urwicyekwe ndetse birangira baperereje ubwoko bwe n’inkomoko ye kugeza naho babimubajije . Kuko yibwiraga ko yahawe akazi kubera ubushobozi bwe, ngo icyo gihe yasubije atajijinganya ababwira ko ari umuhutu ukomoka mu Ruhengeri!
Nk’umuntu mukuru, anakurikije uko abonye mu maso yabamubajije, akubitiyeho n’uko bagenzi be batangiye kugenda bamuha akato buhoro buhoro, NIZEYIMANA Yazid yashatse guhita asezera akazi ariko agishije inama umwe mu nshuti ze z’inkoramutima (ari nawe dukesha aya makuru), banzura ko ari ukubyitondera akabanza akareba aho bigana! Bidateye kabiri,uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi,ajyanwa bushimusi kugeza ubu ntawe uzi irengero rye!
Uyu mugabo wari wirarijwe ishinga no kwishakira umugati we, nkuko bivugwa n’uwo mucuti we, ngo nta nubwo yari yiteguye kubamenera amabanga. Ariko nk’uko bisanzwe umunyabyaha yiriruka ntawe umwirukankanye. Bimaze kuba akamenyero ko hari ibigo udashobora kubonamo akazi badashingiye ku bwoko bwawe! Ibi akaba ari bimwe mu bibagarira inzigo ikomeza kuba karande mu banyarwanda.
BYAMUKAMA Christian
Ijisho ry’Abaryankuna.